Umuntu wese iyo agiye mu rukundo aba yumva byaba burundu yifuza ko we n’umukunzi we barambana iteka ryose ndetse no mu mutwe aba yumva ko we uwo bakundana ari uwo yaremewe kugeza ubwo batandukanye maze akabona ko yibeshyaga.
Umusore iyo ari mu rukundo n’umukobwa yihebeye aba yumva yarahuye n’uwo yaremewe byagera ku mukobwa uri mu rukundo n’umuhungu nawe akumva ko ari mahwi yahuye n’uwo yarategereje nyamara akenshi hari igihe usanga uri kubyibeshyaho cyane ko urwo rukundo rutaramba.
Iyo biteye kabiri rugenda rusubira inyuma nyamara ukibaza impamvu ukayibura kugera aho ufata umwanzuro wo gutandukana na wa mukunzi wari warimariyemo kubemera ko urukundo nyarwo rubaho banemera kandi ko umuntu wese ku isi afite uwo Imana yamuremeye.
Dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo mukundana atari we waremewe:
1.Ntujya utekereza kuri ejo hazaza hanyu mwembi
Ushobora kuba umaze igihe kitari gito ukundana n’umuntu ariko icyo
gihe cyose ukaba nta na rimwe ujya umushyira mu mishinga yawe y’ejo
hazaza. Niba ari uko bimeze birashoboka cyane ko atari we waremewe.
2. Iyo muri kumwe wumva utisanzuye
Iteka iyo uri kumwe n’umukunzi wawe uba wumva udatekanye ndetse
akenshi hakaba hari ibyo utamubwira bitewe n’uko umuzi nta shiti rwose
uwo si uwawe.
3. Urukundo rwanyu rwatumye wumva nta gaciro ugifite
Urukundo nyarwo rutuma umuntu yigirira icyizere akiha n’agaciro niba
wowe rero wumva warabitakaje ushobora kuba ukundana n’uwo utaremewe.
4. Ntiwatinyuka kumwereka inshuti zawe
Niba udashobora kwereka inshuti zawe umuntu mukundana cyangwa ngo we
abe yakwerekana mu nshuti ze, ni ikimenyetso ko atariwe waremewe kuko
akenshi bigaragaza ko nta shema ryo kuba mukundana mufite.
5. Ibintu byinshi ntimubihuza
Guhuza cyangwa kumvikana ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu mibanire
y’abantu bakundana, niba rero udahuza n’umukunzi wawe ibyo wanga akaba
aribyo akunda nawe akanga ibyo ukunda ni ikimenyetso cyakwereka ko
mutaremewe gukundana.
6. Iteka uba wumva wabivamo
Niba inshuro nyinshi umutima wawe ukubwira gutandukana n’umukunzi
wawe ariko ukabyirengagiza ni kimwe mu bigaragaza ko atari uwo waremewe.
Ubaye uri mu rukundo wasuzuma ibyo bimenyetso biri hejuru bityo bigufashe kumenya neza ko uri gukundana n’uwo waremewe maze bikurinde gutakaza umwanya wawe ndetse n’uwa mugenzi wawe.
Src:www.lifehack.com