• Ntukabwire abantu imigambi yawe n’ibyo ushaka gukora ahazaza kuko bamwe muribo bashobora kugerageza kuguhagarika kubigeraho no kuguca intege abandi bakihutira kubigerageza mbere yuko ubikora.
• Ntukabwire abantu intege ncye zawe kuko iyo ubabwiye intege ncye zawe bagerageza kugukoresha bitwaje icyo baziko cyakugusha bakacyigutega ibyo bikabangamira iterambere ryawe.
• Ntukabwire abantu amakosa yawe yahahise cyangwa aho watsinzwe kuko bamwe muribo bashobora gukomeza kukubona muri yo ndorerwamo nku dahinduka bigatuma hari amahirwe bakwima cyangwa bakwimisha.
• Ntukabwire abantu ikintu ugiye gukora utarakirangiza njyugikora bucece maze batungurwe no kubona umusaruro ku buryo nibinanga ntawuzabimenya gusa hano ntibivuze ko utagisha inama.
• Ntukabwire abantu amabanga yawe ahanini umuntu yubatswe n’amabanga kuva mu bwana bwe iyo yimeneye amabanga bishobora ku mukururira ibintu bitari byiza nko kwangwa n’igice cy’abantu cyangwa nizindi ngora zishingiye ku kwimenera amabanga.
• Ntukabwire abantu ingano yibyo winjiza naho ubikura kuko bishobora ku gukururira inzangano cyangwa abagufata ngaho wanze kubafasha no kugira abo muhanganiye aho wakuraga ubushobozi benshi bikagabanya ibyo winjizaga.