in

Ibintu 5 kunywa inzoga cyane bihindura ku mikorere y’umubiri

Abantu benshi ntibajya bashobora kubaho batabonye akayoga (cg se ka manyinya); ugasanga umuntu atamara umunsi umwe atabonye agacupa.

Nubwo inzoga henshi bayita gahuza miryango, cg se ikaguhuza n’inshuti; gusa hari n’ibindi bibi izana ku buzima.

Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe, ibyo inzoga nyinshi zishobora guhindura ku mikorere y’umubiri

Ibintu 5 inzoga nyinshi zangiza mu mubiri

1.Inzoga ku mikorere y’ubwonko

Bitewe n’uburyo umubiri wawe wihanganira inzoga; guhinduka kw’imikorere y’ubwonko (benshi bita gusinda) bishobora kuba nyuma y’icupa rimwe cg bigasaba menshi.

Uretse gusinda, ubushakashatsi bwerekana ko inzoga zigira uruhare mu kugabanya ubushobozi bw’ubwonko bwo kwibuka, kwangiza imitsi y’ubwonko ifasha mu ihererekanya makuru, kwangiza ubwonko no kuba wata ubwenge.

2.Inzoga no kwangirika k’umwijima

Inzoga nyinshi ku mubiri

Umwijima nk’urugingo rw’ingenzi mu mubiri (byinshi tunywa; yaba imiti, ibiryo n’ibyo tunywa, byinshi biwucamo) rukora akazi kenshi cyane mu kuyungurura no kwinjiza intungamubiri mu mubiri.

Kunywa inzoga cyane binaniza umwijima, bikaba byanatuma wangirika. Indwara z’ingenzi zibasira umwijima bitewe no kunywa inzoga harimo; hepatite, cirrhosis ndetse n’umwijima kuzuraho amavuta menshi.

3.Inzoga no kuba imbata kuri zo

Uretse kugabanya ubushobozi bwo kwibuka ku bwonko, zishobora no kukugira imbata

Ubusanzwe kunywa inzoga nke nta ngaruka mbi nyinshi bigira ku buzima. Gusa, iyo utangiye kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi, igihe utazibonye uba wumva hari icyo ubura (ibi bikaba bizwi nko kuba imbata (addicted)).

Ku banywa inzoga cyane, bamaze kuba imbata ku nzoga, kuzibura bishobora kugaragazwa n’ibimenyetso birimo: gususumira, gucangwa, kuzungera, ndetse no kuvugishwa.

4.Inzoga no kwangirika amagufa

Indwara irangwa no kuvunguka kw’aho amagufa ahurira (ostheoporosis), imwe mu mpamvu nyamukuru iyitera harimo kunywa inzoga buri munsi hejuru y’amacupa 2. Inzoga zizwiho kubuza no kubangamira umubiri mu kwinjiza kalisiyumu. Kalisiyumu ikaba umunyungugu w’ingenzi mu gutuma tugira amagufa akomeye.

5.Inzoga na kanseri

Mu gihe unywa inzoga nyinshi cyane, ibyago byo kwibasirwa na kanseri biba biri hejuru; cyane cyane kanseri y’ibere, umwijima, amara, umwoyo ndetse n’izindi. Nubwo uburyo bigenda bitazwi neza, gusa zimwe mu mpamvu harimo; uko unywa inzoga cyane niko ingirangingo z’umubiri zangirika cyane, umubiri utakaza cg ukabura vitamin B9 ndetse n’umusemburo wa estrogen ukiyongera.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO Y’UMUNSI: Umwana wa Dj Miller mu bwiza budasanzwe

Wa mukobwa w’amabuno manini yagaragaye ashaka gufata ku ngufu umuhanzi Grand P (Video)