in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Ibimenyetso simusiga byakwereka umusore watangiye kugurumana umuriro w’urukundo.

Abantu benshi, cyane cyane abahungu,ntibajya bemera ko bari mu rukundo kuko ngo baba bumva ari ugucika intege kandi bakaba bumva bagomba kwihagararaho. Nyamara ariko barakunda nubwo rimwe na rimwe baba badashaka kubyemera.

Iyo umusore afitiye umukobwa runaka urukundo rumugurumanamo kandi rukaba ari urwa nyarwo koko usanga agera ahantu ha wenyine, agatangira kugarura ishusho y’umukobwa yakunze cyangwa arimo gutereta mu mutwe no mu bitekerezo bye, dore ibyo YEGOB yakusanyije yifashishije ibinyamakuru bitandukanye.

Dore bimwe mu bimenyetso:

1. Atangira gutekereza ejo hazaza he n’ah’umukobwa arimo gutereta.

Umuhungu wakunze ngo atangira gutekereza yabanye n’umukobwa runaka yiyumvamo. Ngo iyo abonye umukobwa akumva aramukunze ntamubona nk’umuntu bazamarana igihe gito ahubwo atangira kumubona nk’umuntu bazabana akaramata, maze ibyo bikamutera kwibaza ku mubano wabo mu gihe kirekire gishoboka . Aha ngo atangira gutekereza uburyo azamusohokana n’ibindi bintu byinshi byiza.

2.Atangira kumva igihe kinini yakimarana n’uwo mukobwa

Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko umuhungu yakunze: buri mwanya aba yumva yaba ari kumwe n’uwo akunda; ibi bikaba ari ibintu byikora nta mbaraga na nke ashyizemo. Kuba bari kumwe, kumva ijwi rye byibura kabiri ku munsi, gutemberana na we ngo ni byo bimuha amahoro. Iyo amaze igihe atamubona atangira kumva hari icyo abura, rimwe na rimwe akumva ubuzima bugenda nabi.

3.Ibintu byamutwaraga umwanya munini atangira kubigabanya

Niba umusore yari asanzwe akora ibintu byinshi, cyane cyane nyuma y’akazi, atangira kubigabanya. Mu biza ku isonga harimo nk’iyo yafataga ku gatama n’umwanya yamaraga mu kabari; akagabanya n’utundi tuntu twamutwaraga umwanya, yaba ari mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa, ubundi umwanya munini akawuharira uwo mukobwa. Ikindi kandi ngo atangira kumutekerezaho igihe kinini yanabona umwanya w’ikiruhuko akumva ni we bagomba kuba bari kumwe.

4.Gutekereza umukobwa mu buryo budasanzwe

Ashobora kuba ari umukobwa mwari musanzwe muziranye ariko mbere utarajyaga umutekerezaho cyangwa se ngo isura ye ikugaruke mu mutwe cyane. Nyamara, nutangira kumukunda uzajya uhora ubona isura ye ikugaruka mu bitekerezo ndetse ujye unamutekerezaho kenshi mu buryo butari busanzwe.

5.Atangira kwiyitaho kurusha uko yabikoraga mbere

Niba yari umusore utarajyaga yiyitaho ngo yambare neza, yisige amavuta meza n’ibindi, uzabona muri icyo gihe asigaye yambara neza , imyenda imeshe kandi inajyanye.

Icyo gihe ntuzongera kumubona afite umwera cyangwa umwanda ku muburi kuko na we aba adashaka ko wa mukobwa amubona asa nabi. Ku birebana no gutunga umusatsi cyangwa ubwanwa ngo abyitaho ku buryo utapfa kumubona ubwanwa bwamubanye bwinshi cyangwa se umusatsi wamwereyeho.

6.Atangira guha agaciro gake abandi bakobwa cyangwa abagore

Iyo yari umuhungu ukunda kuvugana n’abakobwa cyangwa ukunda kuba ari kumwe na bo, iyo yabonye uwo akunda, ba bandi bose aba yumva nta cyo bamubwiye, akabona uwo bari kumwe ni we ubaruta bose yaba mu bwiza, mu mico no mu myifatire. Niba uri umusore, ikindi kizakwereka ko uri mu rukundo cyangwa wakunze ni uko utazongera kugereranya abakobwa uvuga ngo ubanza uyu ari we tuberanye. Usigara ubona uwo muri kumwe ari we ubaruta bose.

7.Hari imico imwe n’imwe igenda ihinduka

Iyo umuntu yinjiye mu rukundo, hari imico igenda imuvaho cyane cyane imibi. Abahanga bemeza ko iyo umuntu yagiraga amahane akabona umuntu akunda ngo ya mahane atangira kugabanuka kuko iyo arimo kumutereta cyangwa kumuvugisha agerageza kwitwara neza kugira ngo uwo mukobwa amwumve kandi ikiganiro kibashe kuryoha.

Ikindi, iyo umuhungu yari umuntu w’umurakare udakunda guseka no kunezerwa atangira kwibona anezerewe arimo aseka ndetse n’abandi bakabimubwira. Umuhungu nk’uyu atangira kugira impuhwe mu busanzwe ntazo yagiraga.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jennifer Lopez na Rodriguez bongeye gutungura isi bitewe n’ibyo bavuze ku rukundo rwabo

#Miss Rwanda 2021:Hahishuwe uko abakobwa 10 ba mbere bazatoranwa muri iri rushanwa.