Hanze aha hari ubwoko bwinshi bw’abakobwa; hari abagukundira uko uri, uko uteye, imico myiza n’ibindi. Hari abandi benshi ariko bakundira umusore kubera ubutunzi afite cyangwa amafaranga menshi ahembwa buri kwezi. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga utunze, wowe ukaba wibwira ko ari urukundo:
1.Hari n’abandi bagabo bamuha impano kandi zihenze
Iyo umukobwa wita ko ari umukunzi wawe adasiba kubona impano zinyuranye ahabwa n’abandi basore cyangwa abagabo, agakenera kandi n’izindi ziguturukaho, kandi ukaba ubona ariwe wavuzwe mu ngingo zabanje, ntujijinganye, agukundira ikofi yawe, si urukundo .
2.Gutumiza nta rutangira
Umukobwa muzasohokana, ukabona ari gutumiza atitaye ku giciro cy’ibyo atumiza cyangwa ngo abanze arebe niba bitagushyira mu mazi abira, cyangwa bikakugiraho ingaruka mbi ku mufuka wawe, ntuzashakire kure agukurikiyeho amafaranga n’ubutunzi si urukundo. Mwene uyu mukobwa uzamubwirwa n’uko atazatinya no kuba yatumiza telephone ihenze cyane (smart phone) kandi azi neza ko umushahara wawe uri munsi yayo igura.
3.Ntajya agushishikariza kwizigamira
Umukobwa ugukunda by’ukuri yita ku hazaza hanyu kandi mugafatanya kuhategura. Kugushishikariza kwizigamira no kubitsa, gukoresha amafaranga neza ni bimwe mu bizakwereka ko umukobwa agukunda, agukunda uko uri atari uko agukurikiyeho amafaranga ufite, ndetse akwifuriza ejo heza. Umukobwa uzabona ashishikajwe gusa no kwakira amafaranga umuha, ntiyite ku hazaza hawe cyangwa ha mwembi, jya umugiraho amakenga.
4.Ahora ategereje kwakira
Atitaye ku byakubayeho mu minsi yashize byaba byiza cyangwa bibi, aba ategereje iteka kwakira ikintu kiguturutseho kandi gifite agaciro.
5.Agundira ibye
Ikindi kizakubwira ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga cyangwa ubutunzi ni uko atajya ashaka kugira na we uruhare mu mubano wanyu cyane iyo bigeze mu gihe cyo kugira na we icyo agufasha cyerekeranye n’amafaranga. Arakureka ukirwariza n’ubwo yaba afite icyo yagufasha. Aba akeneye kwakira ibiva iwawe, nta kindi aba yifuza.
6.Ntajya ashima
Biragoye ko mwene uyu mukobwa yashima ibyo umukorera. Iyo ugize icyo umuha cyangwa umukorera, abibona nk’aho ari ibintu afitiye uburenganzira kandi biri mu nshingano zawe. Mwene uyu mukobwa agushima gake cyane gashoboka, nabwo byagoranye.