in

Ibimenyetso 5 simusiga byakwereka ushobora kuba urwaye cancer.

Buriya hari ibimenyetso byinshi abantu batajya baha agaciro ariko bishobora kukwereka ko umuntu arwaye Cancer cyangwa wowe ubwawe ukaba uyifite ariko icyo kintu utarigeze ugiha agaciro.

Dore bimwe muri ibyo bimenyetso byatuma utangira kwikekaho ko waba urwaye Cancer bityo ukaba wajya kwipimisha ugatangira kwivuza.

1:Guhumeka bigoranye usa nkaho usemeka:Ubu buryo bwo guhumeka umuntu ahumagira cyane ngo bushobora kuba ikemenyetso cy’uburwayi bwa Cancer y’ibihaha.

2.Inkorora y’igikatu ivanzemo n’ubabare budasanzwe bwo mu gatuza :aha uburwayi bwa Cancer y’ibihaha ahanini nabwo bugaragazwa no gukorora kudasanzwe gukabije cyane.
aha ngo uburyo bwo kumenya itandukaniro ni ukumenya niba iyo nkorora yakubayeho karande cyangwa ari iy’igihe gito.

3.Amainfections ahoraho”Cyangwa guhora umuntu agira ibisebe binenda ntibipfe gukira”:Ibi ahanini ngo bishobora guterwa nicyo kibazo ko Cancer irimo, noneho kuba icyo bita Globules Blancs zikora akazi gakomeye mu marasaro ubwo iyo zacitse intege kubera ubwo burwayi niho ubwo busebe budakira bugenda bunenda niho buza.Iyo akaba ari Cancer yo mu maraso .

4.Kumagana umubiri hose kugeraho aho ubura n’amacandwe:Icyo kibazo nacyo ngo gifite aho gihurira na Cancer yo mu bwonko ndetse na Cancer yo mu gifu kuko ayo matembakanwa niyo afasha mu igogorwa ry’ibiribwa ahanini.

5.Gutakaza ibiro nta kibazo namba ufite : Icyo nacyo ni ikibazo gikomeye cyane ugomba kwitaho ukaba wagana muganga kugirango umenye niba nta Cancer irimo, iyo Cancer akaba ariyo bita cancer du Colon ifatira murura runini.

Hari ibimenyetso byinshi bya Cancer gusa ibi ni bimwe mubyo twabashije kubabonera, mu gihe byakugeraho gerageza kugana muganga akugire inama cyangwa anaguhe imiti ifatika ikwiye kuvura iyo ndwara urebe ko wakira bigishoboka amazi atararenga inkombe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Pius na Inyogo ye bifotoranyije mu buryo busekeje (Amafoto)

Amwe mu magambo y’ubwenge yagufasha kubijyanye n’ubuzima