in

Ibihara by’Inkende bikomeje guca ibintu mu Burundi no Rwanda !

Mu Burundi no mu Rwanda, ibihugu byombi birimo guhangana n’ikibazo cy’ibihara by’inkende. Mu Burundi, abantu umunani bamaze kumenyekana ko banduye iyi ndwara, naho mu Rwanda abamaze kumenyekana ko bayanduye ni babiri. Abashinzwe iby’ubuzima mu bihugu byombi bakajije ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara, harimo no kugenzura no gupima abantu bakekwaho kuba banduye.

Ibihara by’inkende ni indwara ifata uruhu, ikaba yandura hagati y’abantu bahuye bya hafi. Abaturage barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza y’ubuzima, harimo gukaraba intoki kenshi no kwirinda guhura n’abantu bakekwaho iyi ndwara. Mu Rwanda, minisiteri y’ubuzima irasaba abantu kutagira impungenge kuko inzego z’ubuzima zashyizeho ingamba zihamye zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara no kwita ku banduye.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu waraye ageze i Kigali aje gusinyira Rayon Sports, yatangiye kugererenywa na Onana wayikiniye – AMAFOTO

Diamond Platinumz yashimiye byimazeye Jason Derulo bakoranye “Koma Sava