Umuhanzi Diamond Platinumz, ufite inkomoko muri Tanzania, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Uyu muhanzi yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwuzuye ishimwe, aho yashimiye umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo kubera ubufatanye mu gusubiranamo indirimbo yiwe “Koma Sava”.
Diamond Platinumz yagaragaje ko yize byinshi kuri iki gihangange mu muziki wo muri Amerika, avuga ko gufatanya byamuhaye amasomo akomeye mu muziki.
Yagize ati, “Ubufatanye bwacu muri ‘Koma Sava’ bwampaye byinshi byo kwiga, kandi byatumye mba umuhanzi mwiza kurushaho. warakoze Jason Derulo, tuzakomeza gufatanya.”
Indirimbo “Koma Sava” ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane, yaba muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Ubufatanye hagati ya Diamond Platinumz na Jason Derulo bwahaye iyi ndirimbo ingufu nyinshi, bituma ikundwa n’abatari bake ku isi hose.