in

Ibigiye kuba kuri Facebook.

Isosiyete y’ikoranabuhanga ikomeye ku Isi ya Facebook ihatse imbuga nkoranyambaga muri iki gihe, biravugwa ko vuba aha igiye guhindurirwa izina mu rwego rwo gukuraho isura izwiho yo kuba iy’imbuga nkoranyambaga gusa.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Verge avuga ko Mark Zuckerberg umuyobozi w’iyi sosiyete imaze imyaka irenga 15 ibayeho, azatangaza izina rishya ryayo mu nama ngarukamwaka ya Facebook yitwa Connect conference izaba ku wa 28 Ukwakira 2021, ariko ko rishobora no gutangazwa mbere.

Kugeza ubu iryo zina rishya riracyari ibanga, gusa birakekwa ko rizaba rifite aho rihuriye na ‘Metaverse’ ijambo riherutse gutangazwa na Zuckerberg rivuga ikoranabuhanga rirenga imbibi z’isi cyangwa se ‘horizon’, izina rishya ry’ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality) ryakozwe na Facebook ariko ritaramurikwa.

Muri Nyakanga 2021 uyu muherwe yabwiye The Verge ko sosiyete ye ishaka kurenga urubibi rwo kwitwa iy’imbuga nkoranyambaga ikaba sosiyete ifite ikoranabuhanga ryagutse rishobora gutuma abantu basangira ubuzima bwo ku Isi bitabaye ngombwa ko bava aho bari ahubwo bakifashisa internet.

Yagize ati “Tuzahindura tuve ku kuntu abantu batubona nka sosiyete y’imbuga nkoranyambaga ahubwo batubone nka sosiyete ifite ikorabuhanga ryagutse rifasha abantu kubona ibirenze ibyo babonesha amaso ku Isi.”

“Metaverse ni yo tugiye kwibandaho cyane, ndatekereza ko igiye kuba igice kinini kizerekana uburyo internet igenda itera imbere nyuma y’imbuga nkoranyambaga. Ndatekereza ko sosiyete yacu itazasigara inyuma na yo ari yo igiye kwibandaho cyane.”

Nubwo hari kuvugwa ibyo guhindurirwa izina umuvugizi wa Facebook kugeza ubu ntacyo arabivugaho

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Platini agiye gukora igitaramo gikomeye hanze yu Rwanda

Ibikorwa umukobwa wese w’umutima adakwiye gukora ari kumwe n’umukunzi we.