in

Umuhanzi Platini agiye gukora igitaramo gikomeye hanze yu Rwanda

Umuhanzi Platini Nemeye uzwi kwizina ry’ubuhanzi rya Platini P amaze igihe asinyanye amasezerano na Kompanyi yo muri Nigeria yitwa “One Percent International” izajya imufasha kumenyekanisha umuziki we hanze yu Rwanda.

Nyuma yaho asinye amasezerano niyo Kompanyi, Platini yahise atangira ibikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa bye mugihugu cya Nigeria aho yaramaze igihe akora ibiganiro binyuranye kuma Radio yo muricyo gihugu.

Kurubu Umuhanzi Platini P akaba yamaze gushyira kurubuga rwe rwa Instagram amakuru yuko agiye gukora igitaramo gikomeye mugihugu cya Sierra Leone. Platini P akaba azitabira iserukiramuco rya Muzika riba buri mwaka mugihugu cya Sierra Leone. Nkuko bigaragara, iri serukiramuco rizaba tariki 26 na 27 zukwa cumi na Kumwe, muri Sitade y’igihugu cya Sierra leone. Platini akaba azataramira abitabiriye ibi bitaramo tariki 26 saa tanu zamanywa.

Platini yamaze kwemezako azitabira iserukiramuco rya ECOFEST rizabera muri Sierra Leone

Ibi bitaramo kandi bizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye bo kumugabane wa Africa harimo: Harmonize (Tanzania), Awilo Longomba (RDC), Rema (Nigeria), Eddy Kenzo (Uganda), Master KG (South Africa), Gucchi (Nigeria) n’abandi benshi.

Ibi bitaramo bizitabirwa nabahanzi bakomeye kumugabane wa Africa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi: habaye impanuka ikomeye .

Ibigiye kuba kuri Facebook.