in

Ibidasanzwe wamenya ku nzozi zo gutera akabariro.

Ikinyamakuru Cosmopolitan cyaganiriye n’umuhanga muby’imiterere n’imitekerereze ya muntu witwa Ian Wallace kimusaba gusobanura inzozi benshi bagira iyo barose bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyo urose waciye inyuma uwo musanzwe mukundana

Ibi biba bisobanura ko nta cyizere wifitiye, ibi ariko ntibivuze ko uba wiburiye icyizere mu rukundo rwawe. Kurota gutya, bisobanura ko urota afite ikibazo kimugoye aho atari kubasha kwigirira icyizere, nguko uko Wallace yabivuze.

Kurota waciye inyuma uwo usanzwe ukunda, ni ikimenyetso cy’uko ushaka ko abagukikije bemeza ko ushoboye.

Urose wakoze imibonano mpuzabitsina n’uwo mufite ibitsina bimwe

Ibi bisobanuye ko wishimiye uko umubiri wawe umeze muri icyo gihe. ibi kandi bishobora gusobanura kwiyemeza guhambaye nk’umubyeyi, uwashinze urugo cyangwa se umukozi.

Kurota ukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu udafite isura

Abatari bacye nabo bakunda kugira izi nzozi, burya isura ivuga irangamuntu. ibi bisobanura ko mu buzima bwawe ubangamiwe n’ikintu ariko mu by’ukuri utazi icyo aricyo.

Izo nzozi ubwonko buba bugusaba gutekereza birenzeho, bityo ukabasha kumenya icyo kibazo n’ikigitera ukaba wagikemura vuba.

Urose ukora imibonano mpuzabitsina n’umwe mu nshuti zawe zisanzwe

Ibi bibaho kuri benshi, aho hari abacyeka ko biterwa no kwifuza gukorana nawe imibonano mpuzabitsina. Uyu muhanga we avuga ko kurota gutyo ushobora kubiterwa n’uburyo wishimira cyangwa ukunda uwo warose cyangwa hari icyo umukundaho.

Urose ukora imibonano mpuzabitsina n’umwe mubo uzi ariko usanzwe wanga

ibi bisobanura ishyari ushobora kuba umufitiye, akenshi aha uba umufitiye ishyari ry’uko ari gutsinda cyangwa se ari gutera imbere kukurusha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa : Byinshi byerekeye uruhara n’uburyo bukoreshwa mu kurukuraho

Salah ashyizeho akandi gahigo Kari gafitwe na rutahizamu wa Leicester City Vardy