Umukobwa muto ukomoka mu gihugu cya Kenya, umaze kwamamara kubera igikorwa yakoze iwabo nyuma yo kubura amafaranga y’ishuri akaba arihagaritse akajya gusaba akazi ko kwakira abantu muri hotel (receptionist), yaje guhinduka rwiyemezamirimo ukomeye wubatse inzu nziza zigatangaza benshi.
Leah Wambui amaze kubona ako kazi, amafaranga make bamuhembaga yarayafashe atangira kujya ayabika atangira iduka rito ryacuruzaga ibinyobwa, kugeza ubwo yaje kugira igitekerezo cyo kujya kwaka inguzanyo muri banki akababwira ko bakorana bagakora umushinga wo kubaka amazu ariko akazabishyura nyuma abantu bamaze kuzimugurira. Ariko ngo ibyo byari bigoye kuko nta muntu n’umwe wamwumvaga cyangwa ngo ashyigikire igitekerezo cye, kuko bamwitaga umusazi.
Gusa ntiyacitse intege kugeza abonye banki imuha macye yarangiza kubaka inzu nkeya abantu bakazikunda bakazigura ku bwinshi, bigatuma noneho aho akomanze bamwumva.
Izi nzu zifite ibyumba 4, ibibuga by’abana, ibibuga bindi abakuru bakoreramo siporo hamwe na parikingi n’ibindi bintu by’ingenzi harimo pisine (swimming pool) , hamwe n’uruzitiro rw’amashanyarazi n’ubusitani bwiza kuri buri nzu.
Leah avuga ko ingorane zikomeye yahuye nazo kugeza ubu ari inyungu nyinshi banki yishyuza abiteza imbere, gusa avuga ko bitapfa kumuca intege. Uyu mukobwa kandi arakangurira abandi kurebera Afurika mu mahirwe menshi kuko Afurika ari ahantu hasobanuye byinshi cyane, kuko hari ibikoresho by’ibanze byinshi byakifashishwa mu bintu byinshi byo guhanga imirimo.
Iyi sosiyete y’imitungo itimukanwa yateye intambwe ishimishije igaragazwa n’ibihembo yagiye ihabwa, yanabaye iya kabiri mu cyiciro cya mbere cy’izamuka ry’imyubakire yo mu rwego rwo hejuru iteza imbere imiturire muri kenya.
Mu biganiro bitandukanye uyu mukobwa yakoze kuko yakoze byinshi aho amariye kubaka izi nzu , yagiye avuga ko kuba rwiyemezamihigo ari ibintu bisaba kwihangana, kwiyemeza no gukora cyane.
Iyi sosiyete kandi yashyizeho amahirwe y’akazi ku bakozi bagera kuri 30 bemewe kuva yashingwa.