Ibiciro byo kwinjira ku mukino urahuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Kiyovu Sports kuri iki cyumweru byakubiswe hasi kugirango abatuye mu ntara babashe kwirebera uyu mukino.
Kuri iki cyumweru tariki 5 gashyantare 2023, rurambikana hagati ya Rayon Sports n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.
Aya ni amakipe yombi ahora ahanganye cyane bitewe ni uko igihe cyose yashingiwe wasangaga ari yo makipe yabaga akomeye cyane nubwo yakomwe mu nkokora n’ikipe ya APR FC iyi Derby igahita yibagirana ariko mu mitwe y’abakunzi b’aya makipe yombi ntabwo gupingana bibura.
Uyu mukino ikintu cyerekana ko yose yakaniranye ni uko buri ruhande ruri kugira ibyo ruhisha urundi kugirango hatagira imwe imenye ibyindi irimo gupanga. Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi igera kuri 2 ikora imyitozo nta muntu cyangwa umufana wemerewe kureba imyitozo usibye abayobozi bonyine b’iyi kipe.
Kiyovu Sports nayo kubihima umutoza wayo Mateso Jean De Dieu aragenda atangazako hari abakinnyi ashobora kudakinisha kugirango yice mu mutwe aba Rayon bagabanye gutegura uyu mukino mu buryo bukomeye. Muri abo bakinnyi yatangaje ko Serumogo ndetse na Bigirimana Abedi bashobora kudakina kandi bose bivugwako bameze neza.
Nyuma y’iyi mitegurire y’amakipe yombi ikipe ya Rayon Sports izakira uyu mukino yashyize hanze ibiciro benshi bemeza ko iyi kipe yabyoroheje kugirango abafana bazabe ari benshi muri Sitade ya Muhanga izakiriraho uyu mukino. Iyi kipe yatangaje ko kwinjira bizaba ari ibihumbi 3 ahasanzwe, VIP bizaba ari ibihumbi 5, VVIP bizaba ari ibihumbi 20.
Uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru ubere kuri Sitade ya Muhanga ku isaha ya saa cyenda nibwo uzaba utangiye.