in

Ibiciro APR FC yasohoye ku mukino uzayihuza na Kiyovu Sports byacishije benshi ururondogoro

Ikipe ya APR Fc imaze gushyira hanze ibiciro by’umukino bazakiramo Kiyovu Sports mu mpera z’iki Cyumweru.

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo hateganyijwe umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona, APR Fc yambere, izakiramo Kiyovu Sports iyigwa mu ntege.

 

Icyatunguye benshi ni ibiciro iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yashyize hanze kuko byikubye inshuro zigera kuri 5 ukurikije ibiciro bisanzweho.

 

Dore ibiciro byamaze gushyirirwaho abazareba uyu mukino:

Ibiciro byikubye inshuro 5 kuko ubusanzwe itike yari 1000frws

 

Ibi biciro nibiramuka bikurikijwe koko, bizaba ari ubugira kabiri bibayeho mu mupira w’u Rwanda kuko byanakurikijwe ku mukino ubanza wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yanganyijemo na APR Fc 0-0.

 

Nyuma yo kubona ibi biciro, benshi mu bakurikiranira hafi umupira bavuga ko nta kizere ko uyu mukino uzitabirwa ku bwinshi bitewe n’uko abarebye umukino wa Rayon Sports na APR Fc batashye biciraguraho; binubira ko ibiciro bishyujwe bidahuye n’ibyo babonye mu kibuga.

 

Uretse n’ibyo kandi, hamaze iminsi hanengwa abafana ba APR Fc bitewe no kutitabira mu bwiganze imikino y’iyi kipe kandi ibiciro byari 1000frws mu myanya isanzwe. Ibi rero byateye impungenge benshi ku bwitabire bw’abafana kuri uyu mukino wa APR Fc na Kiyovu Sports bitewe n’uko noneho ibiciro byikubye inshuro 5 .

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gatimba, umugeni yakoze ibitarakorwa n’uwari we wese (Video)

Umunyamakuru Mike karangwa yabuze umubyeyi we