Umugeni yatunguranye maze akora ibitarigeze bikorwa n’undi muntu ubwo yakizwaga n’amaguru adashaka kwegera umugabo we,na we amuri inyuma amukurikirana.Ibi byabereye mu ntara ya Kitui mu gihugu cya Kenya muri weekend ishize.
Nkuko bigaragara muri videwo imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga umugeni yasize umugabo we kuri alitari yo mu rusengero maze asohoka yiruka yambaye ikanzu y’ubukwe.
Uyu mugeni wari wambaye ikanzu y’ubukwe yagaragaye ahunga umugabo we nkaho hari ikintu, gitunguranye, cyagenze nabi.Umugabo yagaragaye amwiruka inyuma ibintu byatunguye benshi.