in

Ibi nibyo biremwa birambye cyane ku isi kurusha ibindi (igice cya mbere).

Mu buzima busanzwe bw’abantu iyo ubashije kubaho imyaka 90 kuzamura icyo gihe ubarwa nk’umwe mu bantu barambye ku isi. Ariko ku nyamaswa zimwe na zimwe siko bimeze kuko ahubwo ku myaka 90 hari iziba zigifatwa nkaho ari impinja.

Zimwe murizo nyamaswa zituye ku isi kuva mu binyejana byahise ndetse zifatwa nkaho zifitanye isano n’ibinyabuzima byazimye burundu byitwaga dinozore (dinosaur). Kuri iyi nshuro rero tugiye kugaruka ku rutonde rw’ibinyabuzima 5 birambye kurusha ibindi kuriyi si dutuye mu gice cya kabiri tuzareba izindi mu yindi nkuru.

1.Tuatara, imyaka 110

Tuatara ni ubwoko bw’akanyamaswa gato k’agakururanda. Izi zikaba zibarizwa muri nouvelle zelande, witegereje tuatara imeze neza nk’umuserebanya ariko abashakashatsi bemeje neza ko ari kimwe mu nyamaswa zikomoka kuri dinosaur, izi zikaba ari inyamaswa nini cyane bivugwa ko zabaye ku isi mu myaka irenga miliyoni 200 ishize ariko zikaza kuzimira biturutse ku biza. Tuatara rero nubwo zibarizwa mu bwoko bw’inyamaswa zugarijwe no kuba zacika ku isi bivugwa zishobora kuramba imyaka 110 kuzamura.

2.Orange Roughy, imyaka 149

Aka ni akanyabuzima kari mu bwoko bw’ifi, bivugwa ko imikurire yako igenda gacye cyane, byemejwe ko uretse impanuka ubundi aka kanyabuzima gashobora kuramba imyaka 149, ariko bikavugwa ko kuri iki gihe zugarijwe cyane ahanini biturutse ku buribyo buri ku rwego rwo hejuru.

3.Geoduck, imyaka 168

Iki giteye nk’ikinyamunjonjorerwa, kiboneka mu bice bya Amerika mu majyaruguru. Iki kandi gifite igikono gito ku mubiri wacyo ariko ntabwo kijya kihishamo nk’ibindi. Ibi bizwiho kororoka ku buryo bukomeye kuko ikigore cyacyo gishobora gutera amagi abarirwa muri miliyari 5 mu buzima bwacyo bwose kimwe muri ibi binyabuzima kibarirwa imyaka irenga 168.

4.Red sea urchin, imyaka 200.

Iki ni ikiremwa kiboneka mu Nyanja ya Pasifika gusa, iki gikunda kwibera ku mabuye manini aba mu Nyanja cyangwa ku bitare, ibi ntibikunda kuba mumazi afite umuyaga mwinshi. Ku mubiri w’ibi biremwa haba hariho amahwa abifasha guhangana n’ibindi bibihiga bityo bigatuma bibaho igihe kinini. Ibi nabyo bikura gacye cyane bigatuma nabyo bibaho igihe kirekire. Biramutse bidahuye n’indwara ibi bishobora kubaho imyaka 200 nkuko abashakashatsi babyemeje.

5.Bowhead whale, imyaka 211.

Iyi nayo n’imwe mu bwoko bwa Baleine zikaba ari ifi nini cyane, ariko izi bowhead whale zo zinafite agahigo ko kuramba kuburyo budasanzwe. Iyi rero uretse kuba ari nini cyane inafite urwasaya runini cyane. Izi bivugwa ko zidahuye n’impanuka ziramba imyaka irenga 200, iyiheruka gupimwa irambye kurusha izindi yari ifite imyaka 211.

 

Izindi zisigaye tuzazireba mu nkuru izakurikira…..

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IMANA NTIRENGANYA: Vestine na Dorcas bari kumwe na Maman wabo bagarukiye M. Irene| Umva uko byose byagenze

Umugore wambaye imyenda ishotorana yabyinnye azunguza ikibuno mu rusengerero, induru ziravuga.