Abenshi batinya kurara bambaye ubusa kuko baba batekereza uko bakitwara haramutse hagize umuntu ubakomanga huti-huti cyangwa se haramutse hagize igikoma bikaba ngombwa ko biruka kibuno mpa maguru,mu gihe nta kenda binkinze ,bityo bafata gahunda yo kwambara imyenda yo kurarana(pinjama) mu gihe cy’ubukonje cyangwa se mu gihe cy’impeshyi bakambara imyenda y’imbere ,kuri ubu rero inzobere mu buzima ziremeza ko kurarana iyo myambaro atari byiza na gato.
“Rimwe na rimwe mbwira abarwayi banjye kujya barara batambaye imyenda y’imbere ” aya n’amagambo y’inzobere mu buzima Dr Alyssa Dweck abwira ikinyamakuru shape,Dr Alyssa yongeyeho ko iyo umukobwa araye yambaye umwenda w’imbere,upfuka igitsina bityo ugasanga bacteria zitera indwara ziterateranyiriza hafi y’igitsina ku buryo haba hari amahirwe menshi yo guhita zimwanduza indwara ,ikomoka ku mwanda cyangwa izindi ndwara zifata mu myanya ndangagitsina.
Ibi byavuzwe gutya mu gihe inyigo yemeje ko abagore 18% aribo baryama bambuye,Dr Alyssa yavuze ko byaba byiza niba kurara batambaye batabibashishe ,bagiye bambara imyambaro imeze nk’amapamba,kuko ngo bigoye ko impamba ryo ryatambukwa n’izi bacteria.
abagabo nabo ngo bakwiye kuzinukwa kwambara imyenda y’imbere ibakomeza cyane,kuko ngo igice gikora intanga kiba gikeneye guhorana ubushyuhe bugereranyije kugira kibashe gukora intanga nyinshi aya n’amy’agambo inzobere mu buzima Bryan Steixner iganira n’ikinyamakuru Men’s Health.
ikindi kandi ngo imyenda y’imbere yegereye abagabo ,ibatera kuwangirika mu mayasha(intantu).
umwanditsi w’igitabo sleep Smarter yabwiye ikinyamakuru Mic ati” kuryama wambaye ubusa bifasha kuruhuka neza cyane uko amaraso aba atembera ku muvuduko ugereranyije ,bityo uruhuka ,aruhuka neza iyo atambaye.