in

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe ari hafi kuva mu rukundo.

Mu gihe uri mu rukundo ushikamye hari byinshi ugenda ubona ukabona ni byiza, kuko biba byiganjemo ibimeneyetso bikwereka ko uwo mukundana agukunda kandi akwitayeho. Ibi bikaba birangwa no kuba umusore cyangwa umukobwa aba akugaragariza ibyishimo, akaguhora hafi ukabona iteka ko ahora agutekereza.

Ibi ushobora kubivumbura binyuze mu butumwa bugufi akoherereza bukumenyesha byinshi kuri we. Iyo rero inzira zishaka kubyara amahari hari ibimenyetso bishobora kukugaragariza ko urukundo rwanyu rugeze mu marembera.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe ari hafi kuva mu rukundo:

  1. Kuguhishurira ko atizeye neza niba akigukunda.

Mu gihe ubona umukunzi wawe yatangiye kumera nk’uhinduka cyangwa ukabona asa n’utakikwitayeho, maze wamubaza niba akigukunda akagusubiza ko atabizi neza cyangwa atabihamya. Uzamenye ko yaba ari mu nzira zo kuva mu rukundo.Aha ugomba kureba niba ataba ari wowe byaturutseho mukabiganiraho wasanga atari wowe ukumva atakikwifuza ukamureka.

  1. Kukujya kure.

Mu gihe uri mu rukundo ukabona uwo mukundana atangiye kujya asa n’ukuba kure, ugatangira kujya umwifuza ukamubura. Ibi bizakwereke ko atakigukeneye mu rukundo rwawe nawe.

  1. Kutaguha agaciro nk’ako yaguhaga mbere.

Mu gihe uwo mukundana yatangiye kukugaragariza bimwe muri ibi bimenyetso uzamenye ko ashobora kuba yaratagiye kuva mu rukundo. Ibi ushobora kubyerekwa n’uko ashobora kwirengagiza ubutumwa wamwandikiye ntabusubize ndetse akaza no kuguha ibisobanuro bidasobanutse, kumva yishimanye n’umuryango we udahari ukabona ntacyo bimubwiye ndetse no kukwereka ko utari uw’ibanze mu buzima bwe.

  1. Guhora ahuze:

Mu gihe uri mu rukundo uwo mukundana yaba umusore cyangwa umukobwa agahora akwereka ko ahuze, igihe wifuje ko muganira akakwereka ko hari utuntu ahugiyemo, uzameneye ko hari ikitari kugenda neza mu rukundo rwanyu. Ibi bishobora no kuba intandaro yo gutandukana kwanyu.

  1. Kugira amabanga menshi aguhisha.

Mu gihe uwo mukundana yaba umuhungu cyangwa umukobwa atangiye kujya akwereka ko hari byinshi agukinga, aguhisha ku bimwerekeyeho ku buzima bwe ndetse n’ibindi ibintu. Ujye ukenga wumve ko inzira zishobora kubyara amahari.Ibi bishobora kujyana no kumushaka utamubona akakubeshya ibyo yari arimo cyangwa akaguhisha ibyo yari ari gukora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi bishobora gutuma uzinukwa kurara wambaye imyenda y’imbere.

Amafoto: Amavubi yageze muri Cap Vert