in

Huye: Inkongi y’umuriro yahitanye umwana w’imyaka 3 abandi 2 harimo na mama we barakomereka

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka buremera habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imbabura yari iteretseho isafuriya batetsemo ifiriti, umuriro uturuka mu isafuriya ufata matora ebyiri na zo zikongeza inzu, hashya ibikoresho byose byari muri icyo cyumba barimo.

Abaturage batabaye babasha kuzimya umuriro wari wamaze kuba mwinshi muri iyo nzu.

Cp Habiyaremye yatanze ubutumwa bugira buti “Urugero nk’uyu watekeye mu nzu bararamo agashyira imbabura mu cyumba kirimo abana bato yarangiza agasohoka hanze, kandi azi ko biteza ibyago byatwara n’ubuzima bw’abantu. Ndasaba ko umuntu mukuru aba agomba kugira amakenga akirinda gukora ibintu nk’ibyo byashyira ubuzima bw’abo babana mu kaga”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyanza:Umusaza w’imyaka 88 yasanzwe amanitse mu gisenge cy’ubwiherero

Bari baberewe pe,mu mafoto akeye irebere umushyushyarugamba ukunzwe n’abatari mu Rwanda asezerana kubana akaramata n’umukunzi we imbere y’amategeko