in

Nyanza:Umusaza w’imyaka 88 yasanzwe amanitse mu gisenge cy’ubwiherero

Nyanza:Umusaza w’imyaka 88 yasanzwe amanitse mu gisenge cy’ubwiherero.

Mu masaha yigicamunsi cyo kuri uyu wa  18 Ugushyingo 2022, mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja, mu mudugudu wa Sabununga hamenyekanye amakuru ko hari umusaza wasanzwe amanitse mu bwiherero yapfuye.

Uwo bilekwa ko yiyahuye yitwa KAGENZA Elisaphan afite imyaka 88 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye akoresheje igitenge yimanika mu bwiherero.

Aya makuru akaba yatanzwe n’umukecuru babanaga ubwo yamusangaga mu bwiherero yarangije gupfa amanitse.

Yagize Ati”Umusaza yasohotse ameze nkugiye mu bwiherero mbonye atinze njya kureba nsanga yimanitse mu gisenge cy’ubwiherero yapfuye”

Umurambo wahise ushyirwa mu nzu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) bahageze banzura ko nyakwigendera agomba gushyingurwa binagendanye ko ntawagize agira uruhare muri urwo rupfu.

Gusa bitangazwa n’umugore we yavuze ko uyu nyakwigendera yagerageje kwiyahura akoreshwje ikiziriko agafatwa bitaraba.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Moses yasobanuye impamvu yashyize hanze ifoto ye yambaye ubusa kuri ubu akaba ari gusabirwa gufungwa

Huye: Inkongi y’umuriro yahitanye umwana w’imyaka 3 abandi 2 harimo na mama we barakomereka