in

Huye! Abantu 6 bamaze igihe bagwiriwe n’ikirombe bikaza kurangira baburiwe irengero, bahawe ubutabera

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha abantu 6 bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko bwakorerwaga mu kirombe cyo mu Murenge wa Kinazi, cyahitanye ubuzima bw’abantu batandatu muri Mata uyu mwaka.

Mu barengwa barimo Rtd Major Katabarwa Paul ukekwaho kuba nyir’ikirombe, Protais Maniriho wari umukozi w’Akagari ushinzwe iterambere n’imibereho myiza na Jacqueline Uwamariya wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi.

Abandi ni Gilbert Nkurunziza, Ngarurinka Innocent na Iyakaremye Liberatha, baburana bafunzwe.

Iki kirombe cyagwiriye abantu batandatu muri Mata uyu mwaka maze Leta imara igihe kigera ku kwezi iri gushakisha imibiri yabo gusa biza kurangira babuze maze hafatwa icyemezo cyo kuhashyira igisa nk’igituro cyabo kuko bashyizeho umusaraba wanditseho amazina n’abagwiriwe niki kirombe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urabikwiriye guhimbazwa! Indirimbo ikipe y’igihugu y’u Burundi yaraye iririmba mu isengesho bakoze yakoze ku mutima abanyarwanda ndetse n’abarundi batari bacye

Yaciye amazimwe! Ntaguca ku ruhande Isimbi Model yasobanuye impamvu y’ukuri yatumye ava mu itsinda rya Kigali Boss Babe