in

Yaciye amazimwe! Ntaguca ku ruhande Isimbi Model yasobanuye impamvu y’ukuri yatumye ava mu itsinda rya Kigali Boss Babe

Yaciye amazimwe! Ntaguca ku ruhande Isimbi Model yasobanuye impamvu y’ukuri yatumye ava mu itsinda rya Kigali Boss Babe.

Nyuma yuko Isimbi Model avuye mu itsinda rya Kigali Boss Babes, hagiye havugwa Ibihuha byinshi byavugwaga nk’impamvu yatumye ava muri ririya tsinda, gusa Isimbi Model byose yabisobanuye aca amazimwe.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yasobanuye neza icyatumye ava muri ririya tsinda. Yagize ati ” Hari byinshi byagiye bivugwa nk’impamvu yatumye mva muri ririya tsinda ariko byose sibyo!, ubusanzwe igihugu cyacu kiri mu murongo n’umuvuduko w’iterambere, rero nange ndi muri uwo murongo. Ndi umuntu ugira gahunda nyinshi bigatuma ntabona umwanya uhagije wo kujya mu bikorwa by’itsinda, rimwe na rimwe wasangaga twapanze gahunda ariko ugasanga sinabonetse kubera ibyo mfite ngomba kubanza kwitaho muri business. Rero nabitekerejeho mbona nazajya mora mbicira gahunda bituma mfata umwanzuro wo kurivamo, nta muntu wamatirije kurivamo, rero byaba byiza mbahaye rugari aho kugirango nzajye mbicira gahunda buri gihe. ”

Kugeza ubu Isimbi Model yasimbujwe uwitwa Alice La Boss nawe usanzwe atwika imbuga nkoranyambaga.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Huye! Abantu 6 bamaze igihe bagwiriwe n’ikirombe bikaza kurangira baburiwe irengero, bahawe ubutabera

Amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Sheebah Karungi akomeje kumutera ubwoba ko nta muntu utari buyabone