Iki gikorwa kitari gishya mumatwi yabenshi, ni igikorwa kigendereye gukuraho igice cyangwa uruhu rwose rutwikiriye umutwe w’igitsina cy’umugabo.
Gusiramura bikaba bifatwa nk’igikorwa cyo kwamuganga cyo kubaga kimaze imyaka myinshi kurenza ibindi kwisi ndetse abarenga 30% by’abagabo bo ku isi barengeje imyaka 15 ubu bakaba basiramuye.
Hashingiwe kubushakashatsi bugera kuri bune bwakorewe mubihugu by’ubufaransa, Leta zunze ubumwe za Amarika ndetse n’ibindi bihugu binyuranye bya Afurika, bwashyize ahagaragara inyungu ziva mu kwisiramuza.
1. Kuba gusilamura bishobora kurinda abagabo indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina nibura kugeza kukigero cya 60%.
2. Nubwo kwisiramuza bitabuza kwandura indwara ya SIDA, ariko bigabanya ibyago byo kuba wayandura.
3. Gusiramuza umwana ukiri muto, bimugabanyiriza ibyago byo kugira infection za hato na hato zomurwungano rw’inkari
4. Kwisiramuza bigabanya ikibazo cyo kurangiza vuba mugihe cy’imibonano mpuzabitsina.