in

Hehe no kugira! Yaciwe ubugabo nyuma yo kujya kwisiramuza bakamusiramura nabi

Hehe no kugira! Yaciwe ubugabo nyuma yo kujya kwisiramuza bakamusiramura nabi.

Umusore w’imyaka 22 wo muri Malaysia waciwe igitsina cye bitewe no gusiramurwa nabi afite imyaka 10, yahawe indishyi z’akababaro zingana na miliyoni zirenga 20 FRW gusa.

Uyu musore yagombaga guhabwa miliyoni zisaga 500 FRW ariko leta ya Malaysia irajurira aragabanuka cyane kuri ruriya rwego

Bivugwa ko uyu utaravuzwe izina yatakaje hafi 90 ku ijana by’igitsina cye mu gihe cyo kubagwa mu bitaro byo mu mujyi yavukiyemo wa Kuala Lipis, muri Malaysia, ku ya 13 Ukuboza 2010.

Abaganga bivugwa ko bangije igitsina cy’uyu musore ntabwo bari bazobereye mu kubaga, maze hafatwa icyemezo cyo kwimurira uyu mwana mu bitaro bya Selayang ahari abaganga babishoboye bashobora kugerageza gukosora igitsina cye

Ariko habayeho gutinda kuko yabazwe nyuma y’amasaha 10, icyo gihe ibyiringiro byose byo kongera guhuza igitsina cye byari byayoyotse.

Nyuma yaho, yagumye mu bitaro ukwezi kurenga mu gihe yarwanaga no gukira n’uburibwe bukabije.

Nyuma uyu yaje gutanga ikirego arega guverinoma n’abayobozi b’ibitaro abifashijwemo na nyina.

Ku ya 7 Mata 2022, umucamanza Datuk Akhtar Tahir yemeje ko uyu musore ahabwa indishyi zingana na miliyoni 3.1 z’amafaranga akoreshwa muri Malaysia (£ 532.409).

Umucamanza Akhtar yagize ati: “Gutinda ku ibitaro mu kuvura umurwayi byatumye icyizere cy’umurwayi cyo gukira kiyoyoka.”

Ayo mafaranga yaciwe leta yaje kugabanuka cyane ubwo yajuriraga umucamanza ategeka ko uyu musore ahabwa ibihumbi 20 by’amapawundi gusa

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yasunitse nyina mu cyobo arapfa maze na we ahita yikorera igikorwa cy’ubugwari kugira ngo atajya muri Gereza

Rubavu: Imyuzure yongeye kwibasira abaturage n’ibyabo (AMAFOTO)