in

Umugabo yasunitse nyina mu cyobo arapfa maze na we ahita yikorera igikorwa cy’ubugwari kugira ngo atajya muri Gereza

Umugabo yasunitse nyina mu cyobo arapfa maze na we ahita yikorera igikorwa cy’ubugwari kugira ngo atajya muri Gereza.

Ku wa kabiri,umugabo w’imyaka 45 yishe nyina nawe ariyahura bari mu rugo rwabo i Githunguri, mu Ntara ya Kiambu muri Kenya.

Ibi ngo byabaye nyuma yo kutumvikana iwabo

Bivugwa ko Simon Kimani yasunitse nyina Mercy Maingi w’imyaka 75 mu cyobo gifata amazi mbere yo kwiyahura nawe asimbukiye muri icyo cyobo.

Nk’uko amakuru aturuka mu muryango wabo abitangaza, Kimani na nyina ntibumvikanye ku myizerere n’imigenzo y’idini yari yagiyemo

Iyo myizerere itavugwaho rumwe yateje amakimbirane hagati y’aba bombi harimo gukata imyanya y’ibanga y’abagore (FGM) no kwemera gushakana n’abagore benshi.

Uyu mubyeyi yarwanyije iyi myemerere kandi ngo yari yaraburiye uyu muhungu we ko bazashwana najya muri iryo dini.

Itsinda ryo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiza muri iyo ntara niryo ryakuye imirambo muri icyo cyobo.

Hagati aho, abapolisi bo muri Githunguri barimo gukora iperereza kuri ubu bwicanyi.

Report

What do you think?

3.2k Points
Upvote Downvote

Written by OLIVIER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza watuvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Bafite abakobwa bajya kumera nk’abagabo” Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yavuze ukuntu abakobwa ba Ghana bamunyagiye ibitego 7 ku busa bamaze nk’abagabo

Hehe no kugira! Yaciwe ubugabo nyuma yo kujya kwisiramuza bakamusiramura nabi