Heba Saadia azasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Australia na Nouvelle Zélande(20 Nyakanga-20 Kanama 2023), niwe Munya-palestine wa mbere(mu bagabo n’abagore)usifuye igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru
Uyu mugore w’imyaka 34,yakuriye muri Syria muri 2010 Ubwo yigaga muri kaminuza (Siporo n’uburezi), yabonye nta mugore n’umwe wari mu mahugurwa y’imisifurire abijyamo gutyo, nyuma yaje kwimukira muri Malaysia kubera intambara yari muri Syria, atangira gusifura muri icyo gihugu
Muri 2016 we n’umuryango we bimukiye muri Suède, atangira gusifura muri shampiyona y’abagore no mu cyiciro cya kabiri mu bagabo
Yasifuye igikombe cy’Aziya, imikino Olempike 2020,ubu ni umwarimu wa Siporo anakora mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palestine