Hari filime ziteye ubwoba cyane, zatangiye kwinjiriza agatubutse abazirebye.Ikigo cy’imari cyitwa FinanceBizz cyamaze gutangaza ko kizahemba amadorali 1300 umuntu wese uzicara akareba filime 13 ziteye ubwoba akazirangiza .iki kigo kivuga ko ibi biri mu rwego rwo gutegura neza ubushakashatsi kizatangira gukora mukwezi kwa 10.
Iki kigo kivuga ko impamvu yubu bushakashatsi arì ukugirango harebwe niba filime zihenze arizo zirebwa cyane kurusha izashowemo amafaranga make.Aba bavuga ko bazashyiraho kandi abahanga ku mikorere y’umutima wumuntu kugirango harebwe imikorere yawo mu gihe umuntu arimo kureba izi filime zizwi nka “horror movies”.
Dore zimwe muri filime basabye ko abantu bareba nk’uko CNN ibivuga: Saw , AmityVille, A Quiet Place, A Quiet Place part 2, Candyman ,Insiduous, The Blair Witch Project , Sinister, Get out, the Purge, Halloween 2018, paranormal Activity na Anabelle.
Bamwe mu bantu bazatoranywa rero ngo buri umwe azahembwa amadorali 1300 angana na 1,300,000 rw kugirango na we usabè kuba umwe mu bazareba izi filime wanyura kuri http://www.financebuzz.com