in

Hashize imyaka 12 umunyamakuru wari ukunzwe cyane mu mikino yitabye Imana

Tariki ya 12 Kanama 2010 ni bwo umunyamakuru Shyaka Clever wakoraga ikiganiro cy’imikino kuri radiyo 10 yitabye Imana, ni urupfu rwababaje abakunzi b’imikino ndetse n’abandi banyamakuru bagenzi be ku buryo hajya hafatwa igihe cyo kumwibuka kuri uyu munsi yitabiyeho Imana.

Ahagana saa tanu z’amanywa (11:00am) kuwa kane tariki ya 12 Kanama 2010, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda, ubwo Shyaka Claver wari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yari amaze kwitaba Imana.

Wari umunsi w’akababaro ku bakunzi b’amakuru ya siporo, baba abari bazi Shyaka Claver ndetse n’abamwumvaga bataramubona, ariko bikaba agahinda ku muryango we no ku bo bakoranaga, kuri ubu imyaka 12 irashize yitabye Imana.

Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda ku itariki ya 23 Ukwakira 1978, ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bonfils Caleb winginzwe na rayon sports yamaze gufata umanzuro waho azerekeza

Umunyarwandakazi umaze imyaka 5 atwite inda itavuka yateye abaganga ubwoba