in

Umunyarwandakazi umaze imyaka 5 atwite inda itavuka yateye abaganga ubwoba

Umunyarwandakazi Mukagakwerere avuga ko amaze imyaka 5 atwite inda itavuka ndetse abaganga byabereye ubwoba bamwogereza kwivuriza mu kinyarwanda.

Uyu mubyeyi atuye mu murenge wa Kimironko, akagari ka Nyagatovu, mu karere ka Gasabo , NGO yasamye inda ikaba imaze imyaka irenga itanu, ndetse ikaba yarananiranye.

Ubwo yaganiraga na BTN yagize ati” banze kumbaga nyine bigaragara ko banze kumbaga, barambwiye ngo ntago bashobora kumbaga ahubwo ngo ngende nsenge kandi njye mu Kinyarwanda. CHUK nivurijeho, Kacyiru narahivurije ndetse na Kibagabaga narahivurije yewe na Kabeza nagiyeyo kugira ngo nsabe njye I Kanombe, barambwira ngo ningende nicare aho gukomeza nirirwa ntanga amafranga”.

Yakomeje avuga ko iyi nda imaze imyaka 5 n’amezi atandatu, akomeza avuga ko iyi nda yayisamye, ariko muri 2018 inda iza kuvamo kuburyo yumvise mu nda hameze nk’ahahushywe n’umuyaga kuburyo yumvise nta mwana acyumva mu nda, mu kwihutira kwa muganga bamubwira ko mu nda nta mwana barimo kubona, bamubwira ko batazi n’uko byagenze kuko bamunyujije no mu cyuma kugira ngo barebe ariko umwana baramubura.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kwa muganga bamubwiye ko yataha akazagaruka, abikora gutyo ariko asubiyeyo nabwo bamubwira uko nanone, ariko buri uko agiye kwa muganga bamubwira ko nta mwana babona kandi we muri we yumva mu nda ye harimo umwana, akaba avuga ko ageze ku rwego rwo gusaba abanyamasengesho ngo bamusengere wenda.

Avuga ko bamubwiye ko baramutse bamubaze ashobora guhita yitaba Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hashize imyaka 12 umunyamakuru wari ukunzwe cyane mu mikino yitabye Imana

Nyakwigendera yatorotse imva yari ahambyemo ahita ajya kwitanga kuri police