Bonfils Caleb winginzwe na rayon sports yamaze gufata umanzuro waho azerekeza

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Burundi wari umaze igihe akorera imyitozo ye muri Rayon Sports ndetse banaza kumusaba gufasha iyi kipe kwihanagura igisuzuguriro imbere ya mukeba wayo APR FC imaze igihe yararyamiye Rayon sports.

Numa y’uko Caleb abonye ko bazanye Traore ndetse na Paul Were, yahisemo gukomeza ibiganiro nindi kipe yo hanze y’igihugu nubundi bari baravuganye ibiganiro ntibyagera ku musozo.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Bimenyimana Bonfils Caleb yongeye gusubira mu biganiro n’ikipe ya Kaizer Chiefs FC ndetse ibiganiro bikaba bikomeje kugenda neza ku buryo isaha n’isaha yayerekezamo mu cyumweru gitaha.