in

Hasabwe ko gukuramo inda byigishwa mu nteko z’abaturage

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline aravuga ko mu nama z’abaturage hagiye kujya hatangirwa ubutumwa ku itegeko ryerekeye gukuramo inda byemewe n’amategeko.

Ibi byagarutsweho kuwa 28 Nzeri 2023 ubwo ku kigo nderabuzima cya Kinyinya hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya akato n’izindi mbogamizi zibangamira serivisi zo gukuramo inda mu buryo bunoze ku bazikeneye.

Ibi birebana n’iteka rya minisitiri No 002/MoH/2019 ryo kuwa 08/04/2019 rigena uburyo umuntu ubyemerewe kandi wabisabye akuramo inda.

Gukuramo inda biremewe ku muntu watwise yafashwe ku ngufu, uwatwise akiri umwana munsi y’imyaka 18, uwatwise biturutse ku kuba yarashyingiwe ku gahato n’abantu batewe inda n’abo bavukana mu muryango kugera ku gisanira cya kabiri n’umuntu wese ufite inda yashyira mu byago umubyeyi utwite cyangwa umwana utwiswe.

Dr Cyiza Francois Regis ni umukozi muri RBC ukuriye agashami gashinzwe amaporogaramu y’ubuzima bw’abana mu mavuriro avuga ko ufite uruhare rwo gukuramo inda bwa mbere ari uyitwise ariko igihe yaba ataruzuza imyaka y’ubukure, umubyeyi we abigiramo uruhare mu gusaba ko yakurirwamo inda. Dr Cyiza Asaba abantu bose bireba mu ngeri zose kumenyekanisha iri tegeko kugira ngo rirengere abo rireba.

Umwali Pauline asaba abantu bose bakuramo inda mu buryo bwa magendu kubireka, kuko uretse kuba ari bibi uwabikoze aba akoze icyaha iyo amenyekanye arabihanirwa.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sam Karenzi kuri RBA! Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi yagize icyo avuga ku kuba umunyamakuru wa RBA mu kiganiro Urubuga rw’imikino

RIP Dusabimana Clarisse! Umugore utemera gahunda za Leta yitabye Imana yagiye kubyarira mu rugo rw’umunyamasengesho basengana