in

RIP Dusabimana Clarisse! Umugore utemera gahunda za Leta yitabye Imana yagiye kubyarira mu rugo rw’umunyamasengesho basengana

Mu rugo rwa Ntitenguha Theogene na Uwifashije Dative ruri mu mudugudu wa Karambo mu kagali Murama mu murenge Bweramana mu karere ka Ruhango haravugwaho guhindurwa urusengero rwa bamwe mu batemera gahunda za Leta zirimo kwivuza ndetse no kubyarira kwa muganga hamwen’ibindi birebana no gukurikiza gahunda zashyizweho na Leta.

Abaturage baturiye uru rugo babishimangira bavuga ko kuwa 26 Nzeri 2023, muri uru rugo hapfiriye umugore witwa Dusabimana Clarisse ukomoka mu karere ka Gisagara bakavuga ko yari yaje kuhabyarira.

Aba baturage bakomeje babwira TV1 ko uwo mugore amaze gupfa, Ntitenguha akaba nyiri urugo yahise ahunga urugo rwe ahasiga umugore we n’undi mugore wari wazanye na nyakwigendera wari waje kubyara.

Uyu mugore yaturutse mu kagali ka Ruhanda yacumbitsemo mbere y’uko ava muri Gisagara.

Emmanuel Ntivuguruzwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana yavuze ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rujya kubakurikirana, umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugira ngo utandukanwe n’uwo mwana wamupfiriyemo.

Abaturage batuye mu kagali ka Ruhanda aho nyakwigendera yaturutse bavuga ko kuwa 23 Nzeri 2023, umugore wazanye na Nyakwigendera witwa Florida yamushoreye abaturage akababwira ko bagiye kubyara, bakambuka mu kagali kabo bajya muka Murama, bakongera kumva amakuru yabo nyuma bumva ko uwari ugiye kubyara yamaze gupfa.

Aba baturage barahamya badashidikanya ko nubwo bivugwa ko nyakwigendera na Floride wamuherekeje bageze mu rugo rwa Ntitenguha kuwa 26 Nzeri, ariko ni ukubeshya kugira ngo biyorohereze ariko si ko bimeze kuko ahubwo bahageze kuwa 23 Nzeri 2023.

RIB yafunze abagore babiri bari kumwe na Nyakwigendera ubwo yapfaga ariko ruranashakisha uwo mugabo byavuzwe ko yatorotse.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hasabwe ko gukuramo inda byigishwa mu nteko z’abaturage

Umunyezamu w’ikipe ikomeye muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we