Harry Jacob Maguire myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Manchester United ari mu nzira zimuvana Old Trafford akajya Villa Park kwa Aston Villa nyuma y’uko amaze kubona ko atakiri mu migambi ya Ten Hag utoza iyi kipe.
Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Harry Maguire ari my nzira zimuvana mu ikipe ya Manchester United akajya gukina muri Aston Villa kuko uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko ari kureba akabona ko kugirango Ten Hag azamuhe umwanya wo kubanza mu kibuga bizagorana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail arahamyako Maguire yatangiye gushakisha indi kipe yazajyamo ngo ndetse binamukundiye akazagenda muri uku kwa mbere nk’uko Rio Ferdinand yabimugiriyemo inama.
Harry Maguire yageze muri Manchester United muri 2019 avuye mu ikipe ya Leicester City atanzweho Miliyoni 90 z’Amapawundi, Maguire mu ntangiriro yari umukinnyi ngenderwaho muri United kuko baje no kumuha igitambaro cyo kuyobora bagenzi be , uko imyaka yagiye yicuma Maguire yatangiye kugenda agira ibihe bibi byaturutse ku mvune yagize mu bihe bitandukanye.
Kugeza ubu Harry Maguire nta merewe neza muri Manchester United kuko byibuze kuva iyi championa yatangira amaze kubanza mu kibuga imikino itatu gusa , mu gihe Maguire w’imyaka 29 y’amavuko yakinnnye imikino yose y’igikombe cy’isi u Bwongereza bwakinnye ndetse n’umwaka w’imikino washize akaba yarakinnye imikino 28 ya Championa ubwo Manchester United yatozwaga na Ole Gunner Solskjaer ndetse n’igihe Ralf Ragnick yayitozaga.
Kugeza ubu Ten Hag ageze ku rwego rwo kubanza hanze Maguire akamusimbuza Luke Shaw mu mutima w’ubwugarizi kandi atariho asanzwe akina, haribazwa akazoza ka Maguire mu gihe Martinez na Lindelfo bazaba bagarutse mu kibuga.