in

Ikipe ya Paris Saint Germaine mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umunyabigwi wayo!

Modeste M'bami wakiniye amakipe atandukanye harimo na Paris Saint Germaine

Ikipe ya Paris Saint Germaine isanzwe ikina championa y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Modeste M Bami wabiciye bigacika muri iyi kipe.
Mu gitondo cyo ku cyumweru nibwo inkuru y’incamugongo y’uko Umukinnyi ukomoka muri Cameroon witwa Modeste M Bami yitabye imana azize indwara y’umutima.

Modeste M’bami wakiniye amakipe atandukanye harimo na Paris Saint Germaine

Ikipe ya Paris Saint Germaine ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko ibabajwe cyane n’urupfu rw’uyu munyabigwi wayo Modeste M’bami wayikiniye mu kibuga hagati mu myaka ya za 2003 ndetse PSG yatangaje ko yifatanyije n’umuryango wa Modeste M Bami.
Modeste M’bami warufite imyaka 40 y’amavuko yakiniye ikipe ya Paris Saint Germaine imyaka itatu kuva muri 2003 atwaramo Ibikombe bibiri by’igihugu( Coup de France) , M’bami kandi yakiniye amakipe atandukanye mu bihugu nka China, Espagne na Arabia Saudite mbere y’uko asezera umupira muri 2016.

Mu ikipe y’igihugu ya Cameroon Modeste M Bami azahora yibukirwa ku mudari wa zahabu bakuye mu mikino Olympic muri 2000. Bami yakiniye Cameroon imikino 37 atsindamo ibitego 3.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Juvenal washakaga gufatwa nka cira hano nikubite yamaze gutandukana na Kiyovu Sports ahita asimburwa

Harry Maguire mu nzira zihunga Ten Hag ukomeje kumugaraguza agati