in

Kabaye; Umutinganyi yishe mugenzi we amukekaho amukekaho kumuca inyuma

Umusore waharaniraga uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Kenya witwa Edwin Chiloba yishwe na mugenzi we witwa Jackton Odhiambo babanaga mu nzu nk’umugore n’umugabo nubwo bose ari abasore wamukekagaho gukundana n’undi musore.

Tariki ya 3 Mutarama 2023, abamotari basanze Chiloba yishwe, ibice by’umubiri we bibitse mu gasanduku k’icyuma kari kajugunywe mu gace ka Uasin Gishu, hafi y’aho yakoreraga ubucuruzi bw’imyambaro.

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Resila Onyango, yamenyesheje ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko uwa mbere ukekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Chiloba yatawe muri yombi, kandi ko ari inshuti ye akaba n’umukunzi we babanaga mu nyubako imwe, Odhiambo.

Onyango yagize ati: “Polisi yataye muri yombi umwe w’umugabo ukekwa, muri Eldoret ku wa Gatanu. Ni we uri ku isonga mu bakekwa ariko iperereza riracyakomeje kuri iki kibazo.”

Ikinyamakuru Kenyans cyatangaje ko Odhiambo yemereye Polisi ko yakoze iki cyaha, afatanyije n’izindi nshuti ze ebyiri, kandi ngo yabikoze kubera ko yamukekagaho gukundana n’undi musore.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harry Maguire mu nzira zihunga Ten Hag ukomeje kumugaraguza agati

Umugabo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kunyarira umugore bari kumwe mu ndege