Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yavuze kimvune Rwatubyaye Abdul yaraye agize anahishura ikintu gikomeye akomeje gufasha ikipe ya Rayon Sports.
Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul mu ijoro ryatambutse yaraye agize ikibazo k’imvune mu mikino iyi kipe yaraye itsinzemo Rwamagana City ibitego 2-0.
Uyu musore ntabwo yaje kurangiza uyu mukino, ariko umutoza we Haringingo Francis yatangaje ko imvune yagize idakanganye cyane kuko yahuje n’umukinnyi wa Rwamagana City ahantu atari afite imvune mbere.
Uyu mutoza yagize Ati” Rwatubyaye Abdul si imvune nini yagize, n’umukinnyi ubu umeze neza, yakinnye umukino mwiza, arimo kuza neza. Turimo kugerageza kumwitaho ngo turebe. Ahantu imvune yabaye si hahandi yari yarababaye mbere, ni uguhuza n’umukinnyi munsi y’ivi gato.”
Yakomeje avuga ko ari umukinnyi urimo gukugenda afasha cyane ikipe ya Rayon Sports muri bimwe uyu mutoza yarakeneye mu mutima w’ubwugarizi.
Yagize Ati “Ni umukinnyi urimo kugenda atuzanira gutuza ndetse n’ikizere twari dukeneye mu bwugarizi.”
Haringingo yanatangaje ko abakinnyi 11 atarababona bitewe n’uko hari ibitekerezo afite kandi ashaka kuba yageraho gusa hari abo amaze kubona mu gihe amaze kubana nabo.
Ibi uyu mutoza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino mu ijoro ryatambutse.