in

Ni akumuro! Abasore 2 b’impanga bashatse umugore umwe

Ni inkuru y’abavandimwe b’impanga basa muri Kenya baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko bashakanye n’umugore umwe kandi vuba aha bazakira umwana wabo wa mbere.

Aba basore bagaragaye bambaye amashati asa, batumye abantu benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwerekana ko basangiye uburiri bumwe.

Muri videwo yashyizwe kuri You tube yashyizwe hanze n’uwitwa Nicholas Kioko, yagaragaje izi mpanga zivuga ko zitunze umugore umwe kandi ko bafitanye umubano ukomeye.

Impanga Teddy na Peter bavuze ko batarashyingiranwa na Emily byemewe n’amategeko ndetse avuga byinshi ku mubano wabo.

Teddy yagize ati: “Turi umuryango, dore umugore wacu, njye na murumuna wanjye, turi impanga.Dusangiye umugore umwe kuko turi impanga.Turabana, dusangiye uburiri bumwe. Turi impanga.

Ku ruhande rwe, Emily yagize ati “Bombi ni abatware banjye. Mbakunda bombi. ”

Uyu mukobwa yavuze ko yahuriye ku rusengero kandi ahana nimero na Peter utari ufite terefone akoresha iya murumuna we baravugana.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kizigenza wa Rayon sport n’umutoza we batunguriwe kuri stade ku isabukuru y’amavuko yabo (video)

Haringingo francis yavuze ku imvune Rwatubyaye Abdul yaraye agize anahishura ikintu gikomeye arimo gufasha Rayon Sports