Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yatangaje ko yabonye Joachim Ojera ameze neza usibye ko ataramenyerana n’abandi bakinnyi bose kugirango abe umukinnyi uzafasha iyi kipe.
Hashize iminsi igera kuri 3 ikipe ya Rayon Sports ikora imyitozo ndetse na Rutahizamu mushya Joachim Ojera ukomoka mu gihugu cya Uganda wavuye mu ikipe ya Uganda Revenue Authority aje muri iyi kipe ku ntizanyo.
Uyu musore nyuma yo kugera hano mu Rwanda yakiriwe neza n’abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi hiyongereyeho abafana bose bitabiriye imyitozo yakirwaga buri munsi, bemeza ko ari umuhanga nubwo adakunze gutsinda ibitego byinshi.
Ibi abafana bagenda bavuga byaje gushimangirwa bikomeye n’umutoza Haringingo Francis umaze iminsi arimo kumutoza avuga ko ari umuhanga cyane kandi ameze neza afite imbaraga ariko uyu mutoza avuga ko icyo Ojera akeneye gusa ngo n’ukumenyerana n’abandi bakinnyi bazajya bakinana gusa.
Yagize Ati “Ojera ni umukinnnyi mwiza. Ikintu kimwe cyanangaje ni uko nasanze ameze neza cyane, hasigaye kumwinjiza mu bandi bakinnyi kugirango bamenyerane. Uyu munsi turakora umwitozo wa nyuma kugirango turebe ko twazamwifashisha ariko ku kintu cyerekeye uko agaragara ni ukumwinjiza mu bandi naho ubundi ameze neza.”
Haringingo Francis yakomeje avuga ko abakinnyi bose biteguye neza kandi bari mu mwuka umwe kandi ko ntamukinnyi utemerewe gukina usibye Mbirizi Eric ufite imvune naho abandi bose bameze neza igisigaye gusa ni uguhitamo abo gukoresha ku mukino na Kiyovu Sports.
Byatangiye gukomera cyane mu bafana cyane buri ruhande ruvuga ko bagomba gutsinda ariko ntawakiyibagiza abakinnyi benshi ikipe ya Kiyovu Sports ifite batameze neza ariko kuko iyi ari Derby byose byahinduka.