in

Haringingo Francis ugiye guhangana na Rayon Sports mu ikipe agiye gutoza yahawe inshingano zikomeye kandi ziteye ubwoba benshi bibaza igitumye agaruka

Haringingo Francis ugiye guhangana na Rayon Sports mu ikipe agiye gutoza yahawe inshingano zikomeye kandi ziteye ubwoba benshi bibaza igitumye agaruka

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu igiye gutangira guhangana n’ikipe ya Bugesera FC mu buryo bukomeye nyuma yaho umutoza wayitozaga Haringingo Francis ari we ugiye gusimbura Eric Nshimiyimana.

Eric Nshimiyimana yatandukanye n’ikipe ya Bugesera FC ku munsi wejo hashize, nyuma yaho ubuyobozi bw’iyi kipe busuzumye umusaruro w’uyu mutoza bakabona gukomezanya nawe byabashyira ahantu habi cyane.

Ubuyobozi bwahise butandukana nawe byihuse, ndetse bihita binavugwa ko agiye gusimburwa na Haringingo Francis nyuma y’iminsi ari mu biganiro n’iyi kipe. Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyobozi bwasabye Haringingo Francis ko agomba gushyira Bugesera FC ku mwanya wa 6.

Iki ni ikintu gikomeye ukurikije aho Bugesera FC iri kugeza ubu dore ko iri kubarizwa mu myanya ya nyuma ndetse ikaba imaze gutsinda imikino 2 gusa harimo uwo yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4 ndetse inatsinda Gasogi United ibitego 3.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Tuvugishije ukuri n’iki gitumye amabere y’abana b’abakobwa akweduka nk’imishipiri” Umugore w’inararibonye yabajije abakobwa bo muri iyi minsi aho bashyize abana babyaye nyuma y’ibintu 2 akomeje kubabonaho

U Rwanda ruyoboye itsinda C ry’amakipe y’ibihugu ari guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026