in

Babategeye ku mutobe! Bamwe mu bakozi ba APR FC bamaze iminsi bafungiwe amarozi, ibyabo byagiye hanze

Bamwe mu bakozi ba APR FC, bakurikiranyweho ibyaha byo guhumanya abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports, ubu iperereza ryagaragaje ko babahaye umutobe ‘Jus’ urimo ibinyabutabire bica intege abakinnyi.

Aba bamaze iminsi bafunzwe, ni umukozi wa APR ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Mupenzi Eto’o, hakaba umuganga w’iyi kipe, Maj Dr Nahayo Ernest, ndetse na Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul usanzwe ari Team Manager wa APR.

Bimwe mu bigaragazwa n’umuntu wanyoye ibi binyabutabire, harimo gucika intege kw’amaboko n’amaguru. Ni ibyagaragajwe na Rwanda Forensic Laboratory.

Ibi byaha biregwa abakozi ba APR FC, bakekwaho kubikora ubwo iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yahuraga na Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, wanarangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze 2-1 Kiyovu Sports.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Haringingo Francis ashobora kwirukanwa ntamerekeza kubera impamvu ikomeye yari igiye gutuma yirukanwa muri Rayon Sports hakitabazwa izindi mbaraga

Abatwanga tubamwaze! Killaman yatanze ibisa nka gasopo ku mugore we