in

Harimo nupima metero zirenga ebyiri_ Abakinnyi bazaba basumba abandi mu gikombe cy’isi uyu mwaka

Andreas Noppert usumba abandi bakinnyi Bose bazitabira igikombe cy'isi

Imikino y’igikombe cy’isi ibura amasaha mbarwa ngo itangire ubu amakipe yose 32 azitabira yamaze guhamagara abakinnyi azifashiha, gusa abakinnyi bamwe bazanye uduhigo bihariye kurusha abandi.
Muri iy’inkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi bazitabira imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar ariko bazaba basumba abandi mu burebure.

1.Andreas Noppert

Andreas Noppert usumba abandi bakinnyi Bose bazitabira igikombe cy’isi

Andreas Noppert Umuhorandi ukina nk’umuzamu usanzwe ukinira ikipe ya SC Heerenkeen azaba ariwe mukinnyi muremure uzakina igikombe cy’isi uyu mwaka kuko uyu mugabo apima metero ebyiri na Cantimetero eshatu z’uburebure (2.3cm)
2.Vanja Milinkovic-Savic
Vanja Milinkovinc Savic upima metero ebyiri na cantimetero ebyiri

Vanja usanzwe ukinira ikipe ya Torino muri Championa y’ikiciro cya mbere mu Butariyani,azaba akinira Seribiya mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Vanja aza k’umwanya wa kabiri mu bakinnyi barebare bazitabira imikino y’igikombe cy’isi kuko azba apima uburebure Bwa Metero ebyiri na cantimetero ebyiri (2.2cm).
3.Thibaut Courtois

Thibaut Courtois Umubirigi ukinira Real Madrid azaba aza k’umwanya wa Gatatu mu bakinnyi bazitabira igikombe cy’isi uyu mwaka aho azaba apima metero ebyiri zuzuye z’uburebure.
4. Nick Pope

Nick Pope upima metero imwe na cantimetero mirongo icyenda n’umunani

Nick Pope usanzwe ukinira ikipe ya Newcastle United azaba ahanganiye umwanya na Jordan Pick Ford mu izamu ry’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.
Nick aza k’umwanya wa kane mu bakinnyi barebare bazitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka aho azaba apima uburebure bwa metero imwe na cantimetero mirongo icyenda n’umunani (1.98cm).
5.Wayne Hennessey
Wayne Hennessey ukinira Peyidegari

Wayne Hennessy umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Peyidegare aza k’umwanya wa gatanu mu bakinnyi bazitabira imikino y’igikombe cy’isi hamwe n’uburebure bwa Metero imwe na cantimetero mirongo icyenda na zirindwi (1.97cm)

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Junior Giti, Rocky, Chriss Eazy ndetse n’abandi benshi bagiye ku irimbi rya Rusororo ku gituro cya Yanga

Umugabo yakubitiye umu Avoka mu rukiko nyuma yo kuregwa kudatanga indezo y’umwana