in

Umugabo yakubitiye umu Avoka mu rukiko nyuma yo kuregwa kudatanga indezo y’umwana

Inkuru itangaje y’umugabo warenze ku mategeko yo kubaha umuntu ndetse no kujya kutamukubita ahubwo we abikorera imbere y’urukiko ndetse anakubita uwari kumukura mu menyo ya Rubamba.

Byabereye mu rukiko rwa Milimani mu gihugu cya Kenya, aho ibi mu rubanza byaje kuba imirwano, bikaba byabaye kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022.

Bivugwa ko umunyamategeko yari yivuganye umucuruzi wasabwaga kwishyura indezo y’umwana.

Amakuru avuga ko uyu munyamategeko ubundi yari ku ruhande rw’umugore waregaga umugabo we.

Amashusho yashyizwe hanze na Citizen Digital yerekana aba baburanyi bashwanira muri koridoro y’urukiko mbere yuko avoka atera igipfunsi uregwa.

Ababari baje mu rukiko kugira ngohaburanishwe urubanza rw’uyu mugore usaba uyu mucuruzi indezo y’ibihumbi 600.000 by’amashilingi ngo afashe abana babyaranye.

Nk’uko impapuro z’urukiko zibivuga, uyu mugore avuga ko bashakanye mu buryo bwemewe mu myaka 20 ishize ariko bakaba bari batandukanye muri Mutarama 2021.

Itangazamakuru ntiryari ryemewe mu cyumba cy’urukiko mu gihe cy’iburanisha.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo nupima metero zirenga ebyiri_ Abakinnyi bazaba basumba abandi mu gikombe cy’isi uyu mwaka

Umugore yavumbuye ko umugabo we atabyara yarabimuhishe harashya