Imikino y’igikombe cy’isi ibura amasaha mbarwa ngo itangire ubu amakipe yose 32 azitabira yamaze guhamagara abakinnyi azifashiha, gusa abakinnyi bamwe bazanye uduhigo bihariye kurusha abandi.
Muri iy’inkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi bazitabira imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar ariko bazaba basumba abandi mu burebure.
1.Andreas Noppert
Andreas Noppert Umuhorandi ukina nk’umuzamu usanzwe ukinira ikipe ya SC Heerenkeen azaba ariwe mukinnyi muremure uzakina igikombe cy’isi uyu mwaka kuko uyu mugabo apima metero ebyiri na Cantimetero eshatu z’uburebure (2.3cm)
2.Vanja Milinkovic-Savic
Vanja usanzwe ukinira ikipe ya Torino muri Championa y’ikiciro cya mbere mu Butariyani,azaba akinira Seribiya mu mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Vanja aza k’umwanya wa kabiri mu bakinnyi barebare bazitabira imikino y’igikombe cy’isi kuko azba apima uburebure Bwa Metero ebyiri na cantimetero ebyiri (2.2cm).
3.Thibaut Courtois
Thibaut Courtois Umubirigi ukinira Real Madrid azaba aza k’umwanya wa Gatatu mu bakinnyi bazitabira igikombe cy’isi uyu mwaka aho azaba apima metero ebyiri zuzuye z’uburebure.
4. Nick Pope
Nick Pope usanzwe ukinira ikipe ya Newcastle United azaba ahanganiye umwanya na Jordan Pick Ford mu izamu ry’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.
Nick aza k’umwanya wa kane mu bakinnyi barebare bazitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka aho azaba apima uburebure bwa metero imwe na cantimetero mirongo icyenda n’umunani (1.98cm).
5.Wayne Hennessey
Wayne Hennessy umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Peyidegare aza k’umwanya wa gatanu mu bakinnyi bazitabira imikino y’igikombe cy’isi hamwe n’uburebure bwa Metero imwe na cantimetero mirongo icyenda na zirindwi (1.97cm)