in

Hari undi mugabo uri kumfasha ariko ndumva ntashaka gusenya || Nawe wamugira inama

Ni kenshi usanga ingo zikomeje gusenyuka kubera gucana inyuma kwa bashakanye, Gusa hari abubatse igo zikomeye kugeza ubu.

Umwe mu bakunzi bacu aragisha inama buri wese mbere y’uko agira icyemezo afata ku rugo rwe.

Muraho mbona murabantu bajya bafasha abantu nanjye wamfasha niba ntabagoye.

Mfite umugabo nabana 2 kuva natangira kubana numugabo mbona yarahindutse kuva Covid yaza yatangiye kujya ajya mu akagoroba kabagabo uko mbona baramuhinduye, ubundi tukibana yatahaga kare rwose imyaka 3 ibanza nyuma naje kumenya ko afite umukobwa wiga kaminuza arihira inzu ngirango n’amagambo hanyuma maze ndashakisha uwo mukobwa ndamumenya naho aba rimwe na rimwe vanvuragavo, ibyonarabyihanganiye ndavuga ati niko zubakwa.

Nyuma yaho yatahaga afite umushiha navuga akenda kundrya ubwo rimwe dushwanye nanjye mubwiza ukuri ko nzamurega iwabo yahise agenda aransebya iwacu ngo ninjyewe udashoboye kubaka ngo sinita kubana, nitabye iwacu nsanga yamaze kubateramo umutima mubi ubu ntibanyumva.

Yaje kubyarana na wa mukobwa nyuma arabimbwira ko afite inshingano nyinshi amahirwe nagize nuko nakuye amaboko mu mufuka nshaka icyo gukora ariko urumva abana babaye victim kugera aho numva nakahukana nkitwarira abana.

Rero numva nakahukana nkitwarira abana. Rero nanjye mfite undi mugabo untereta kandi naramwanze nsanga uwo na mbere yo kubaka, harigihe umugabo wanjye yanyimye amafaranga uwo abimenye arayampa sha nayafashe kubera abana kuko ubukene bwari bwifashe nabi.

Rero ntabagoye wenda icyo nibaza wanshakira nkabantu bakangira inama kuko umuryango wanjye ntunyumva  habe na gato kandi uwo mugabo nyine ari kunsaba ko twakibanira gusa sinshaka gusenya pe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mugisha
2 years ago

Reka nkubwire rero nanjye ndumugabo ndubatse ariko ntakeza ko gusenya uzibeshye agushuke Ute umugabo wawe uzasanga arise mubi kurusha uwambere ese reka nkubaze ubwo ukeka ko Ibyo aguhaye biruta Ibyo umugabo wawe wambere yaguhaye ko ariko Wenda wamuzinutswe njyew ndumva no mugisha imana aruguta umwanya kuki nibintu byumvikana uzibeshye agushuke ubure inta
ma nibyuma

Kubera kwitwara nabi, Cristiano yakaswe umushahara bamunganya n’abakinnyi baciriritse

Umugabo wa Marina yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko