in

Hamenyekanye umuntu wari wasibye indirimbo “Jugumila” kuri YouTube n’umwaka yigamo

Nyuma y’uko indirimbo ‘Jugumila’ ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade igarutse kuri YouTube, Junior Giti ureberera inyungu z’umuhanzi Chriss yatangaje ko iyi ndirimbo yari yasibwe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, witegura gukora ikizamini cya Leta.

Mu butumwa Junior Giti yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko iyi ndirimbo yamaze kugaruka kuri YouTube, yemeza ko ibyababayeho nabyo ari isomo.

Ati “Nyuma y’amasaha menshi itari kuri YouTube, ‘Jugumila’ yagarutse, inzira ya musika ni ndende, ubu ni ubundi burambe.

Ni ubwa mbere najya kurega umuntu nkabura aho mpera, uyu musore ni umunyeshuri mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6 STUDENT).”

Yakomeje avuga ko bigoye kujya mu nkiko ugiye kurega umwana w’umunyeshuri by’umwihariko witegura gukora ikizamini cya Leta, ahamya ko kumutahura atari ibintu byari byoroshye.

Ati “biragoye kujyana munkiko umukandinda utegereje gukora icyaleta, Gusa uno muhungu yadukozemo akazi, Twamaze amasaha menshi ntacyo dufite tubwira ABANYARWANDA.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 72 yirasiye mu bitaro

Nyabugogo: Inyubako y’inkundamahoro mu gice gicururizwamo imyenda, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka