Rutahizamu usatira izamu aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports, Essomba Leandre Willy Onana akomeje kwishimira ubuhanga budasanzwe bwa Tuyisenge Arsene umaze kwigarurira imitima y’abakunzi benshi b’iyi kipe.
Hashize amezi atatu Tuyisenge Arsene aguzwe na Rayon Sports avuye mu ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi, kuva yagera muri iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian yakomeje kugaragara ari kumwe kenshi na Essomba Leandre Willy Onana akaba ari we mukinnyi w’inshuti ye cyane mu bo bakinana.
Nyuma y’uko Tuyisenge Arsene yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina imikino ibiri ya gicuti irimo uwa Equatorial Guinea, Essomba Leandre Willy Onana yarabyishimiye amusaba kuzitwara neza agakomeza kugaragaza impano ye idasanzwe, ndetse ni kenshi akunze kumubwira ko nakomeza kwitwara neza azagurwa n’imwe mu makipe y’i Burayi.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yabaye isubitswe ibyumweru bibiri, izagaruka ku munsi wayo wa kane Rayon Sports ijya gusura Marines FC i Rubavu, iyi kipe kandi ikaba iri kwitegura imikino ya gicuti izaba mu cyumweru gitaha harimo uwo izakina na AS Dauphin Noir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.