in

Hamenyekanye icyateye urupfu rwa wa mukobwa wakoreshejwe mu ndirimbo ya Safi Madiba

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukuboza 2022 Safi Madiba yasangije abamukurikirana ubutumwa buteye agahinda, busobanura ubuzima yanyuranyemo n’umukobwa w’umunyamideli ukomoka muri Somalia,yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye.

Uyu mukobwa akaba yitabye Imana azize impanuka.Ni impanuka yatangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2022 aho ikamyo yari ku muvuduko wo hejuru yahuriye mu muhanda n’ivatiri iri gukata, ihita iyigonga ihereye mu rubavu.

Polisi yo muri Canada yahise yemeza ko abantu babiri bari muri iyo vatiri bahise bahasiga ubuzima, barimo n’uyu mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘I Love you’ ya Safi Madiba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu butumwa burebure Yolo the queen yihanije abantu bamuciye amafaranga menshi

Clarisse Karasira yabwiye amagambo ashimagiza umubyeyi we umubyara yakoze ku mitima y’abantu benshi