in

Hamenyekanye amakuru mashya y’irushanwa rya Miss Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Ururimi n’Umuco, Robert Masozera yavuze ko nta murongo urafatwa ku bikorwa byo gusubukura iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Robert Masozera yavuze Ati “Ubu icyo dushyize imbere ni ugushyira mu bikorwa imishinga ine” irimo uwa Miss Rwanda wa 2022, uwo guhanga udushya ndetse no gutanga ibihembo ku bakobwa 10 bose bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa”.

Naho ku bijyanye no kuba iri rushanwa rizasubukurwa, Robert Masozera, yavuze ko bataragera ku mwanzuro, kuko uwari usanzwe aritegura yambuwe ubwo burenganzira.

Yagize ati “Ibibazo byabayeho muri 2022 byashinjwe abariteguraga ndetse n’ababicungaga ibikorwa bya Miss Rwanda, byahindanyije isura y’irushanwa rya Miss Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Umwanzuro wo gusubukura irushanwa, uzashingira kuri ibyo byose kandi uzagenda ubyibazaho, ndetse n’amasomo yo kwigira ku byabaye.”

Masozera avuga ko nihafatwa icyemezo ku gusubukura iri rushanwa rya Miss Rwanda, kizamenyeshwa Abanyarwanda, nk’uko bamenyeshejwe icyemezo cyo kurihagarika.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: Umwana w’umukobwa wagaragaye y’igira ku matara yo ku muhanda yazamuye amarangamutima ya bamwe (Amafoto)

Lorenzo umaze amezi 7 yirukanywe kuri RBA azira kwaka icupa byagenze gute kugira ngo yongere kwemerwa kugaruka?