in

Hamenyekanye amafaranga ahabwa umukinnyi uhamagawe mu Amavubi

Bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bakomeje kuvuga ko amafaranga ahabwa umukinnyi wahamagawe ari macye ku buryo bukomeye ugereranyije n’ahabwa abandi bakinnyi bo mu b’indi bihugu.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko umukinnyi ukina muri shampiyona y’u Rwanda cyangwa akaba akina ku Mugabane w’Afurika iyo ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ahabwa ibihumbi 500 by’Amanyarwanda, ni mu gihe umukinnyi usanzwe ukina ku Mugabane w’i Burayi ahabwa miliyoni y’Amanyarwanda.

Kuba abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi bahabwa aya mafaranga y’intica ntikize byatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bitewe n’uko ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda bitanga akabakaba miliyoni eshanu z’Amanyarwanda  kuri buri mukinnyi uba wahamagawe.

Ikindi kintu kibabaza abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi ni uko nta gahimbazamusyi bajya bahabwa iyo banganyije umukino, ni mu gihe ibindi bihugu bigatanga.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire, uzaba ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023 aho bazacakirana n’Ikipe y’Igihugu ya Benin kuri Kigali Pele Stadium ukazatangira Saa Cyenda z’amanywa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
David Boston
David Boston
1 year ago

Non x usibye kwamabara umwambaro wi gihugu bo bakora iki usibye kudusebya🤫🤫🤫

Noneho urasa nka bicye: Amafoto ya Miss Iradukunda Elsa ukomeje imyiteguro y’ubukwe bwe na Prince Kid yongeye kuvugisha abatari bake kubera uko yasaga(Amafoto)

Yasekejwe n’umuneke, Imvano y’amashusho ya Ofosu Nketia arira agahita aceceka