Noneho urasa nka bicye: Amafoto ya Miss Iradukunda Elsa ukomeje imyiteguro y’ubukwe bwe na Prince Kid yongeye kuvugisha abatari bake kubera uko yasaga(Amafoto)
Abinyujije ku rukuta rwe rwa TikTok Miss Iradukunda Elsa yongeye kuvugisha abamukurikirana nyuma y’amashusho ye yagiye hanze agaragaza akanyamuneza ku maso.
Abinyujije kuri konti ye ya Tiktok Miss Elsa yerekanye uburyo asigaye asa, abinyujije mu ndirimbo yaririmbaga adategwa ari nako acishamo uducenga duto duto two kuyibyina maze abiherekeresha amagambo agira ati: “Where Has Times gone.’’
Nyuma yayo mashusho abamukurikirana baje basukiranya ibitekerezo byiganjemo ibimutaka ndetse bisingiza ubwiza bwe.




